[Verse]
indirimbo nziza nzaririmba urya munsi ni indirimbo izaririmbwa nabera bazaba banesheje isi abameshe ibishura byabo mu maraso yu mwana wi nama watambwe ikaruvari cyagihe nibo bazafatanya nandi majwi yo mwijuru mu ndirimbo.
[Chorus]
Ndakwifuriza kuzaririmba kuri yi ndirimbo utaba wararimbye mwisi kuri uwo munsi bakakubwira jyenda hoshi sinigeze ku kumenya ukarimbuka rwose.
[Verse 2]
Imirimo ukora niyo idutera kuririmba ukowahoze ntago uteze no guhinduka ibyo wakoze bidutera kuguhimbaza wabaye mwiza kuri twe umuntu amaze kugenda ntago wahindukiye umuretse ngo akomeze kuyoba waduhaye umucyo utamurura umwijima mu mitima maze tubona inzira.
[Chorus]
Ndakwifuriza kuzaririmba kuri yi ndirimbo utaba wararimbye mwisi kuri uwo munsi bakakubwira jyenda hoshi sinigeze ku kumenya ukarimbuka rwose.
[Bridge]
Nubwo ibyo mbona kwisi byampangara ibigeragezo bikansha intege eee ariko ubwo uwiteka ari mu ruhande rwacu umubica wacu yaba nde. ×2
Ugushikamishijeho umutima aza amahoro yi bihe byose naho imiyaga ni miraba byatera nacyo azaba kuko ari kumwe nawe hee nitugera muri iko gihugu cyiza Yesu azakenyera maze aduhobere aduhanagura amarira ku maso kuko ibya mbere bizaba byarangiye ntago tuzakenera Izuba Imana ni umucyo wawo kandi aho hantu ntago bwira habe na gato
[Chorus]
Dushyire hejuru huhu na bamalayika bose turirmbe ya ndirimbo ya mose ,(Dushyire hejuru) Dushyire hejuru huhu na bamalayika bose turirmbe ya ndirimbo ya mose,(Dushyire hejuru) Dushyire hejuru huhu na bamalayika bose turirmbe ya ndirimbo ya mose.