Nje imbere yawe mwami ngo ngushimire byinshi
Wambereye incuti nyancuti idahinduka! (2)
Umwana w'umuntu amahinduka, incuti zikagenda ugasigara wibaza nyamara iyo utunze ziragaruka wakena zikagusiga!
Amafaranga nayo arashira, ubutunzi bugakendera ureba ugaterwa n'ubukene, uwari ufite uburanga akazana iminkanyari uwagiraga amaboko agahinduka kajorite ,warandinze ibyo byose mana ndagushimye ineza yawe kuri njye ni nyinshiiiiii
Wambonye nigaragura mubyaha umpa agakiza wansomeje amazi amara inyota irashira wampaye umugati umara inzara,buri munsi ngendana nawe,narakumenye ubuzima birahinduka,ndagushimiye ineza yawe kuri njye ni nyinshiiiiii
Iri ryanjye Nyamaboko yanjye nkuzamuriye umenye yuko ari ituro rimvuye ku mutima sinabona ikindi nkwitura wowe mwami mwiza kandi utagize icyo ukeneye,usumba byose waremye byose nzibera uwawe imyaka yose!
Amen Amen Amen Amen hale haleluya niwowe nzakunda ncuti idahinduka na mba